RPL: Al Merrikh SC itsinze Police FC yujuje imikino umunani idatsinda

Ikipe ya Al Merrikh SC yatsinze Police FC yujuje imikino umunani idatsinda, igitego 1-0 mu mukino usoza umunsi wa 23 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026.

Ni umukino watangiye saa Mbiri n’Igice z’umugoroba, nyuma yo gucyemura ikibazo cy’amatara cyari kimaze iminsi, utangirana imbaraga ku makipe yombi, ariko Al Merrikh SC ari yo igerageza uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Police FC, ryarimo Niyongira Patience.

‎Bitandukanye n’imikino ibiri ikipe ya Al Merrikh SC iheruka gukina, uyu mukino wabonaga abasore ba Darko Novic bawurimo neza, nk’ubusatirizi bwari buyobowe na Gilles Razafimaro, Aboubacar Bangoura, Rijaniaina Nicolas na Chikumbutso Salima bwagerageje gushaka igitego kare ariko bikanga, ari nako abasore b’ikipe ya Polisi y’Igihugu barimo Byiringiro Lague, Ekeson Okorie na Kwitonda Alain na bo banyuzagamo bagasatira ariko igice cya mbere kirangira ari 0-0.

‎Igice cya kabiri amakipe yombi yakomeje kureba uko yabona igitego ariko bikagenda bigorana ari nako ahusha uburyo bwari bwabazwe. Ku munota wa 80 Al Merrikh SC yafunguye amazamu ku gitego cyatsizwe na Mohamed Gbane wari winjiye mu kibuga asimbuye, maze Police FC ikomeza kugana aho umwanzi ashaka, yuzuza imikino umunani nta ntsinzi kuko umukino warangiye itsinzwe igitego 1-0.

Nyuma y’uyu mukino, imibare igaragaza ko Police FC iheruka gutsinda tariki 3 Mutarama 2026 ubwo yatsindaga Gorilla FC 4-0 mu gihe nyuma yaho, imaze gukina imikino umunani aho yatsinzwemo itatu ikanganya itanu. Ibi bituma iyi kipe iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo aho ifite amanota 37 mu gihe Al Merrikh SC yo yahise igira amanota 44 ku mwanya wa kabiri inyuma ya Al Hilal SC ya mbere n’amanota 45.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka