Uyu mukino utarabereye igihe bitewe n’uko ikipe Al Hilal SC yari iri gukina imikino Nyafurika ya CAF Champions League watangiye ku Saa Cyenda zuzuye ubera kuri Kigali Pele Studium.
Ni umukino abatoza bombi bakozemo impinduka zitandukanye ugereranyije n’abakinnyi basazwe babanza mu kibuga, kuri APR FC Umunyezamu Ishimwe Pierre na kapiteni Niyomugabo Claude babanje hanze y’ikibuga hijiramo Hakizimana Adolphe wakinaga unukino we wa mbere ndetse na Bugingo Hakim, naho kuri Al Hilal abakinnyi ba biri gusa nibo babanje mu kibuga basazwe babanzamo.
Ku munota wa karindwi n’uwa cumi ikipe ya Al Hilal SC yabonye koroneri ariko ntihagira ikivamo, ku munota wa 23 ikipe ya Al Hilal yabonye igitego cya mbere kuri kufura nziza yatewe na Elhadi Madicke Kane nyuma y’ikosa bakoreye rutahizamu Sunday Damilare, umunyezamu Hakizimana Adolphe ahindukira ukura umupira murushundura.
Iyi kipe yo mu gihugu cya Sudan yakomeje kwataka izamu rya APR FC ariko ubwugarizi bwa Niyigena Clement na Nshimirimana Yunus bagerageza guhagarara neza. Ku ruhande rwa APR FC nayo yageragezaga kwataka ikoresheje amashoti ya kure yaterwaga na Ruboneka Jean Bosco, Djibril Aouttara na Hakim Kiwanuka ariko ntagire icyo tanga, bituma igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’ikipe ya Al Hilal aho Adama Coulibali na Walielidin Daiyeen basohoka mu kibuga honjiramo Girumugisha Jean Claude na Ernest Nsito Luzoro maze bakomeza kuyobora umukino. Ku munota wa 60 Ruboneka Bosco yateye umupira wari muri koruneri, usanga Djibril Ouattara wari wenyine, awukina n’umutwe, ariko awutera ku ruhande rw’izamu.
Ikipe yambara ubururu n’ umweru yangeye gukora impinduka eshatu ku munota wa 64, Abdelrazig Yagoub Omer Taha yasimbuye Madicke Kane, Kindness Cole na Sunday Damilare basimburwa na Steven Ebuela na Mohamed Ahmed Saeed Ahmed buzuza abakinnyi batantu bagombaga gusimbura, maze abafana ba APR FC babibonye batangira gukora ibimenyetso byereka umutoza ko akwiye gusimbuza.
Umutoza Taleb yahise akora impinduka maze Mamadou Sy na Memel Dao basimbura Djibril Ouattara na Ruboneka Bosco maze bakomeza gushaka igitego ariko bikomeza kugorana, nyuma y’iminota micye Mugisha Gilbert nawe yinjiye mu kibuga ariko igitego gikomeza kubura. Ku munota wa 78 rutahizamu Emmanuel Flomo yatsinze igitego cya kabiri cya Al-Hilal SC ku mupira wakuwemo n’umunyezamu Hakizimana Adolphe nyuma y’uko wari uhinduwe na Girumugisha Jean Claude, maze uyu musore akawusubizamo atsinda igitego cya 11 muri shampiyona.
Mu minota y’inyongera Girumugisha Jean Claude wari ucitse Nshimiyimana Yunussu, yahinduye umupira mwiza ashaka Flomo, ariko Bugingo Hakim ahita awukuraho, maze umukino urangira ari ibitego 2-0. Nyuma yo gutsinda uyu mukino ikipe ya Al-Hilal SC yongeye kuyobora Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo kuzuza amanota 38 mu gihe Ikipe y’Ingabo yagumanye amanota 37 ku mwanya wa kabiri.
Reba ibindi muri iyi Video:
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|