Nyuma y’iminsi bivugwa ko uyu mutoza giye gutandukana n’iyi kipe, amaze gusinya aandi masezerano yo kuguma kuba umutoza wa Rayon Sports, aho amasezerano y’amezi atandatu yari afite amaze kurangira.

Robertinho yongereye amasezerano muri Rayon Sports
Uyu mutoza wamaze gusinya gutoza Rayon Sports umwaka umwe, yemeye kuzajya ahembwa umushahara ungana n’ibihumbi bitatu by’amadollars ( 3000$), akaba asaga 2,677,575 FRW.
Uyu mutoza ukomoka muri Brazil yafashije ikipe ya Rayon Sports kugera muri 1/4 mu mikino ya CAF Confederation Cup, ni umutoza ugaragarizwa n’abakunzi ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports ko bamwishimira.

Ashyira umukono ku masezerano

Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi ndetse n’umutoza Robertinho bishimiye ibiganiro bagiranye
National Football League
Ohereza igitekerezo
|