Rindiro Jean Chrysostome yatorewe mu Nama y’Inteko Rusange idasanzwe yateraniye ku biro by’umujyi wa Kigali aho yari irimo igikorwa cyo gutora abayobozi bashya ba AS Kigali nu myaka ine iri imbere.
Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hatowe Anne-Lise Alida Kankindi, Fabrice Habanabakize yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru, Chantal Habiyakare agirwa Umubitsi, Jonathan Harindintwari aba Umujyanama mu bya Tekinike mu gihe Yves Sangano ari Umujyanama mu mategeko.
Kuva Shema Ngoga Fabrice yatorerwa kuyobora FERWAFA tariki 30 Kanama 2025, Seka Fred niwe wari uyoboye AS Kigali by’agateganyo mu gihe Rindiro Jean Chrysostome watorewe kuba Perezida mushya yari asanzwe muri Komite Ngenguzi kuva mu 2020 ubwo haherukaga gukorwa amatora.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|