Richard Tardy yizeye kwitwara neza mu mikino ya Francophonie itangira kuri uyu wa gatanu mu Bufaransa
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20, bwana Richard Tardy avuga ko imyitozo yakoze imwemerera kwitwara neza imbere y’ikipe ya Congo Brazzaville bakina kuri uyu wa gatanu tariki ya 6/9/2013, ku munsi wa mbere w’imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaranda, Jeux de la Francophonie.
Richard Tardy umaranye n’ikipe ye ibyumweru bibiri i Nice mu Bufaransa ahabera iyo mikino, yakinnye n’amakipe abiri yo mu ybyiciro byo hasi mu Bufaransa aramutsinda, asoreza imikino ya gicuti kuri Maroc nayo yamutsinze igitego 1-0.

N’ubwo ariko yatsinzwe mu myiteguro Tardy avuga ko abakinnyi be bahigiye byinshi ndetse bimufasha gukosora amakosa bakoraga, akaba yizeye ko baza kwigaragaza imbere ya Congo Brazzaville ndetse n’andi makipe bari kumwe mu itsinda.
Tardy n’ikipe ye bari mu itsinda ririmo Canada, Congo Brazzaville ndetse n’Ubufaransa, avuga ko impungenge afite ari iz’amakipe nka Canada n’ayandi arimo za Cameroun yazanye abakinnyi barengeje imyaka 20 kandi ngo bitemewe ku buryo bashobora kuzamugora nakina nabo.
Yagize ati “Kugeza ubu ntacyo abateguye imikino baravuga ku bijyanye n’amakipe yazanye abakinnyi barengeje imyaka 20, nibaramuka bemeye ko abakinnyi nk’abo bakina bazaba birengagije amabwiriza ya FIFA kandi byatubera imbogamizi kuko abakinnyi bayo makipe narababonye barakuze cyane.”

Tardy n’ubwo ashaka kwitwara neza, yagize ibibazo mu myitozo kuko amaze kuvunikisha abakinnyi babiri. Uwitwa Nsabimana Eric yavunikiye mu myitozo, akaba agomba no kubagwa mu ivi kuri uyu wa gatanu, naho umunyezamu Ntaribi Steven nawe yavunitse ku zuru akaba agomba kunyuzwa mu cyuma ngo barebe ububabare bwe igihe buzamara.
Abo bakinnyi bari bakomeye mu ikipe ya Tardy, bariyongera ku bandi bakinnyi yagombaga kujyana mu Bufaransa ariko bakajya mu ikipe y’igihugu nkuru yerekeje muri Benin mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, aho u Rwanda rwamaze gusezererwa.

Muri abo bakinnyi harimo Mushimiyimana Mouhamed na Faustin Usengimana, Tardy ahamya ko bari kuzamufasha cyane. Umutoza Tardy kandi avuga ko yababajwe no kubura Rwatubyaye Abdoul wageze mu Bufaransa agahita atoroka kandi nawe yari yizeye ko azamwitabaza.
Nyuma y’umukino wa Congo Brazzaville, u Rwanda ruzakina na Canada tariki ya 10/09/2013, rusoze imikino y’amatsinda rukina n’Ubufaransa tariki ya 12/10/2013.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|