Mu mukino ubanza wabereye mu Budage Allianz Arena, Bayern yari yatsinze Real ibitego 2 kuri kimwe.
Umukino wo kwishyura wabereye i Santiago Bernabeu, Real nayo yatsinze ibitego 2 kuri 1, bituma hitabazwa za penaliti.
Umukino ugitangira, Real yagaragazaga ko ifite ishyaka ryinshi ndetse bigaragara ko yifuza gusezerera Bayern.
Ku munota wa gatandatu gusa, Real yari imaze kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Cristiano Ronaldo kuri penaliti.
Ronaldo wari mu bihe bye byiza muri uwo mukino, yongeye kunyeganyeza incundura ku munota wa 14 benshi bakibwira ko Real Madrid akazi imeze nk’imaze kukarangiza.
Ibyayo byaje kuba bibi, ubwo ku munota wa 27 Arjen Roben yatsindaga igitego cya mbere cya Bayern kuri penaliti.
Kuva ubwo amakipe yombi yakomeje gusatira cyane ashaka ibindi bitego ariko abanyezamu ku moaned zombie bakomeza gukora akazi kabo neza, ntihagira igitego kindi cyinjira mu izamu iryo ariryo ryose.
Bitewe n’uko Bayern yatsindiye Real ibitego 2 kuri 1 mu Budage, na Real ikabitsindira Bayern muri Espagne, byabaye ngombwa ko hitabazwa za penaliti kugirango hamenyekane ikipe izakina na Chelsea ku mukino wa nyuma.
Penaliti ya mbere yatewe na Real Madrdi, maze Ronaldo bari bizeye ko ayitsinda arayihusha, mu gihe Alaba wateye penaliti ya mbere ya Bayern yahise ayiboneza mu ncundura.
Abandi bateye penaliti ku ruhande rwa Real ni Kaka nawe wayihushije, Sergio Ramos nawe arayihusha, mu gihe Alonso wenyine ni we wabashije kwinjiza penaliti ya Real Madrid.
Ku ruhande rwa Bayern, nyuma ya Alaba wayiteye neza, Mario Gomez yayinjije nawe, Philippe Lahm arayihusha kimwe na Kroos nawe wayiteye nabi.
Umukino wabaye intwari muri uwo mukino agatuma Bayern igera ku mukinino wa nyuma ni Bastain Schweinsteiger watsinze penaliti ya nyuma yahise ituma Bayern itsinda penaliti 3 kuri 1 maze ibyishimo bitaha i Munich mu gihe abafana b’i Madrid baraye bakonje.
N’ubwo mu mupira w’amaguru hakunze kubaho gutungurana, bigaragara ko Bayern ifite amahirwe mensho yo gutwara igikombe cya champions league uyu mwaka, kuko umukino wa nyuma uzaba tariki ya 19 Gicurasi uzabera ku kibuga cyayo I Allianz Arena. Chelsea izakina idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye nka Terry, Ramires, Meieles na Ivanovic.
Hari hashize amasaha 24 Chelsea imaze gukatisha tike yayo ku buryo butunguranye

Abakinnyi ba Chelsea bishimira intsinzi bakuye i Nou Camp.
Chelsea FC na Bayern Munich ni yo makipe azakina umukino wa nyuma wa Champions league tariki 19/05/2012, nyuma yo gusezerera FC Barcelona na Real Madrid muri ½ ku buryo butunguranye.
Mu mukino ubanza Chelsea yari yashoboye gutsindira Barcelona iwayo igitego kimwe ku busa, benshi bibwiraga ko Barca izanyagira Chelsea mu mukino wo kwishyura wagombaga kubera ku kibuga cyayo i Nou Camp.
Ariko siko byagenze kuko umukino wo kwishyura waje kurangira Chelsea inganyije na Barcelona ibitego 2 kuri 2, bitanga igiteranyo cya 3 Chelsea kuri 2 bya Barcelona.
Mu minota ya mbere y’umukino byagaagaraga ko Barcelona ari yo ifite amahirwe menshi yo kuwutsida,nyuma y’iminota micye ibonye igitego cya mbere ndetse Chelsea ikagerekaho kuvunikisha myugariro wayo hakiyongeraho n’ikarita iturukra yahawe kapiteni w’ikipe, John Terry.
N’ubwo bakinnye iminota isaga 50 ari abakinnyi 10 mu kibuga, Chelsea yakinnye umukino wo kugarira izamu ryayo gusa, ubundi ikanyuzamo igasatira kandi bikayihira kuko ahagana ku munota wa 45 yaje no kwishyura igitego yari yatsinzwe.
Mu gice cya kabiri Barca yaje isatira cyane ndetse iza no kubona penaliti yatewe na kizigenza Lionel Messi maze, ku byago bye ayitera ku mwanba w’izamu.
Barca ntiyacitse integer, yakomeje gusatira cyane buri kanya ikaba iri imbere y’izamu rya Chelse ariko bkubona igitego birananirana, kuko wasangaga umutoza wa Chelsea Roberto Di Mateo yafashe abakinnyi bose abashyira imbere y’izamu ngo bugarire kandi babikoze neza.
Amahirwe ya Barca yo kugera ku mukino wa nyuma yarangiye ku munota wa 90, ubwo umunya Espagne Fernando Torres yamanukanaga umupira wenyine maze agatsinda igitego cya Chelsea gitunguranye.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|