RDB yamaze impungenge abashidikanya ku masezerano y’u Rwanda na Paris Saint-Germain

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) ruratangaza ko amasezerano y’imyaka itatu rwasinyanye na Paris Saint-Germain azabyara inyungu mu ngeri zitandukanye

Mu kiganiro uru rwego ndetse n’abarebwa n’aya masezerano bagiranye n’itangazamakuru ku wa kane tariki 05 Ukuboza 2019, hatangajwe ko aya masezerano azabyara inyungu mu gice cy’ubukerarugendo, ubukungu ndetse na Siporo.

Umuyobozi Mukuru muri RDB Ushinzwe ubukerarugendo Belise Kariza, yatangaje ko aya masezerano basinyanye na Paris Saint-Germain bayitezeho kuzamura izina ry’u Rwanda, ndetse no kugaragaza ibyiza bitatse u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Aya masezerano azatuma dukomeza kwerekana isura y’u Rwanda mu mahanga, kugaragaza ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) binanyuze kandi mu gikorwa cyitwa Icyumweru cy’u Rwanda i Paris, aho Abanyarwanda bazamara icyumweru berekana ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda”

Belise Kariza, Umuyobozi Mukuru muri RDB Ushinzwe ubukerarugendo
Belise Kariza, Umuyobozi Mukuru muri RDB Ushinzwe ubukerarugendo

Belise Kariza kandi yanongeye kumenyesha abantu ko aya masezerano azatuma hari bamwe mu bihangange byakinnye muri Paris Saint-Germain ndetse n’abayikinamo bazaza mu Rwanda, bakazagira icyo bafasha mu kuzamura isura y’ubukerarugendo mu Rwanda, dore ko bazajya banakangurira abantu gusura u Rwanda hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zabo n’ikipe.

Yanasubije kandi bamwe bumva ko kuba u Rwanda rushora amafaranga mu kwamamaza binyuze mu makipe akomeye byaba ari ukwangiza amafaranga, aho yagize ati “Abavuga ibyo bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka, ariko amafaranga dukura mu bukerarugendo atwemerera gushora.”

Muri iki kiganiro kandi cyari cyitabiriwe n’izindi nzego zirebwa n’aya masezerano, harimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga
ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyari gihagarariwe na Cynthia Uwacu wavuze ko biteguye kugeza icyayi n’ikawa ku bafana barenga ibihumbi 47 baba bari muri Stade ya Paris Saint-Germain.

Yagize ati “Amasezerano na Paris Saint-Germain ni ay’agaciro gakomeye cyane, kuba tuzaba ari twe twenyine twemerewe gucuruza icyayi ndetse n’ikawa muri iriya stade, twizeye ko rwose kandi tuzabishobora kandi bigatuma ibikomoka iwacu bimenyekana mu mahanga”

Cynthia Uwacu wari uhagarariye NAEB
Cynthia Uwacu wari uhagarariye NAEB

Shema Maboko Didier , Umunyambanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo we yatangaje ko aya masezerano bayitezeho gufasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru, by’umwihariko ku bakiri bato.

Shema Maboko Didier , Umunyambanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo
Shema Maboko Didier , Umunyambanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Yagize ati "Ibyo tuzungukira muri aya masezerano bizaza byuzuza ibyo twabonaga kuri Arsenal. Paris Saint-Germain ni imwe mu makipe akomeye. Tuzagira amahirwe yo kubona abatoza b’inzobere bava muri iriya kipe, hari ubumenyi bwinshi bazasangiza abakiri bato ndetse n’amakipe makuru yo mu Rwanda hari ibyo azabigiraho, ndetse n’amashuri y’umupira w’amaguru yo mu Rwanda hari uburyo bashobora kuzakorana.”

Mu kiganiro n'itangazamakuru
Mu kiganiro n’itangazamakuru

Aya masezerano y’ubufatanye hagati ya Arsenal na Paris Saint-Germain yatangijwe ku mugaragaro tariki 04/12/2019 ku mukino wahuje Paris Saint-Germain na Nantes ku kibuga cya Parc des Princes, muri aya masezerano iyi kipe ikazajya yambara Visit Rwanda mu myenda y’imyitozo ndetse n’iyo kwishyushyanya mbere y’umukino, u Rwanda rukazaba ari na rwo rwemerewe gucuruza ikawa n’icyayi kuri iki kibuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka