
Kuri uyu wa 25 Mutarama, mu karere ka Huye, intara y’amajyepfo hasojwe imikino ngarukamwaka y’abakozi aho amakipe ya MINECOFIN yigaragaje naho RBC yongera kwegukana igikombe.
Indi mikino yose yiganjemo iy’umupira w’amaguru, yabaye kuri uyu wa Gatandatu. Uwari uhanzwe amaso na benshi, ni uwahuje RBC FC na Rwandair FC, wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye guhera Saa Cyenda n’Igice z’amanywa.

Ni umukino wari witabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru mu Mpuzamashyirahamwe y’Imikino y’Abakozi muri Afurika (OSTA), AbderKrim Chouchaoui, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), Mpamo Thierry Tigos, Meya w’Akarere ka Huye Sebutege Ange, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ndetse n’umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya siporo Uwayezu Francois Regis.
Nyuma y’igihe itegukana igikombe, RBC FC itozwa n’umutoza Banamwana Camarade, niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda RwandAir ibitego 2-1.

Ku munota wa 10 gusa w’umukino, ni bwo iyi kipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ndayobotse Angelo ndetse no kumunota wa 26 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na kapiteni w’iyi kipe Byamungu Abbas.
Ibi byatangaga ibimenyetso by’uko urugendo rushobora gukomerera Rwandair FC yarushijwe cyane muri uyu mukino nubwo nayo yaje kubona igitego cyatsinzwe kuri penaliti na Irahari Norbert.

Indi mikino y’umupira yabaye, yarangiye BK yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Equity Bank ibitego 3-0 mu cyiciro cy’ibigo by’abikorera mu gihe Minecofin yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda BRD ibitego 2-1 mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi y’ijana.
Mu yindi mikino yabaye, harimo uwa Volleyball aho Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatsinze Rwandair amaseti 3-1 mu cyiciro cy’abagabo, igahita yegukana igikombe.
Mu cyiciro cya B, MINECOFIN yegukanye ibikombe mu mupira w’amaguru ndetse no muri volleyball.
Muri Volleyball mu cyiciro cy’Abagore, RBC yatsinze Minisiteri y’Ingabo amaseti 3-0, yegukana igikombe.

Muri Basketball y’icyiciro cy’Abagore, RBC na ho yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda REG. Muri Basketball mu cyiciro cy’abagabo mu bigo by’abikorera, Equity Bank yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Stecol.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|