#RayonSportsDay2024: Azam FC itwaye igikombe itsinze Rayon Sports (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe kuri Kigali Pelé na Azam FC igitego 1-0 nyuma y’ibirori biryoheye ijisho by’umunsi w’igikundiro iyi kipe yagaragarijemo abakinnyi izakoresha muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino 2024-2025.
Ni ibirori byabanjirijwe n’akarasisi k’abakunzi ba Rayon Sports kari kayobowe na Perezida wa wayo, Uwayezu Jean Fidele mu masaha ya mbere ya saa sita mu gihe nyuma ya saa sita hakomerejeho ibikorwa by’imyidagaduro aho abahanzi barimo Bushali na Platin P basusurukije abari babyitabiriye.
Ibikorwa byo gutangaza abakinnyi amakipe yombi azakoresha mu mwaka w’imikino 2024-2025 (Rayon Sports na Azam FC), byabanjirijwe no gutangaza abakinnyi n’ikipe y’abagore ya Rayon Sports izakoresha.
Ikipe ya Azam FC nayo yaboneyeho gutangaza abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2024-2025 ari nabo bazahatana n’ikipe ya APR FC mu mikino ibiri y’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League izakinwa muri uku kwezi kwa Kanama 2024.
Ibi byakurikiwe no gutangaza abakinnyi bose Rayon Sports y’abagabo izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 aho umukinnyi wa mbere wahamagawe ari Haruna Niyonzima waje ashyizwe mu kirere yicaye ku ntebe, bikurikirwa n’ijambo rya Perezida w’iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda, aho yashimiye Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame ku ruhare agira mu iterambere rya siporo.
Nyuma y’ibi birori hakurikiyeho umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Azam FC, gusa ntiwatangiriye ku gihe kuko saa kumi n’ebyri wagombaga gutangiriraho harenzeho iminota 26 bitewe n’uko ubwo umukino wari ugiye gutangira amatara yazimyeho biba ngombwa gutegereza ko yongera kugera ku rumuri rwagenwe.
Rayon Sports mu bakinnyi babanje mu kibuga hagaragayemo Muhire Kevin, Haruna Niyonzima, Aruna Madjaliwa mu gihe mu izamu hatunguranye habanzamo Khadime Ndiaye.
Ni umukino igice cya mbere Rayon Sports yagaragaje kwitwara neza haba mu gusatira izamu rya Azam FC ryari ririmo Muhamed Mustafa ndetse no guhererekanya umupira hagati mu kibuga mu gihe ariko ku rundi ruhande James Akaminko, Feisal Salum bakinaga hagati ha Azam FC nabo bitwaraga neza yewe bituma Khadime Ndiaye akuramo imipira imwe nimwe yajyaga mu izamu rya Rayon Sports, igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Azam FC yatangiye umukino yahinduye imyenda yiganjemo umweru mwinshi. Ku munota wa 57 Azam FC yabonye igitego cyatsinzwe ku mutwe na kapiteni wayo Lusajo Mwaikenda.
Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo abakinnyi nka Haruna Niyonzima, Niyonzima Olivier, Iraguha Hadji, Charles Bbale hinjiramo Rukundo Abdourahman, Adama Bagayogo, Prinsee Elanga na Fall Ngagne.
Abakinnyi nka Prinsee Elanga bakoze ibishoboka byose ari nako Muhire Kevin nawe akomeza kugerageza gutanga imipira itandukanye ariko iminota 90 y’umukino irangira ikipe ya Azam FC itsinze igitego 1-0 inegukanye igikombe cy’umunsi w’igikundiro 2024.
Azam FC yari iri gukina uyu mukino initegura imikino wa CAF Champions League izayihuza na APR FC muri uku kwezi yo ikaba yatsindiwe na Simba SC muri Tanzania ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi witiriwe Simba (Simba Day).
National Football League
Ohereza igitekerezo
|