
Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu saa mbiri za nijoro ubwo ikipe yari igeze i Muhanga iva i Huye gukina umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona banganyije na Mukura 0-0.
Ubwo imodoka itwaye abakinnyi yari igeze ahitwa Munyinya mu Mujyi wa Muhanga, yahagaze kuri sitasiyo ya Gas Oil Muhirwa wari mu modoka yindi, avamo agurira abakinnyi amata kwa Hadji aho buri mukinnyi yamuguriye akajerikani.
Gusa ibi ntibyashimishije umutoza wa Rayon Sports Ivan Minaert wahise abwirana umujinya uwo muyobozi ko atagombaga kugurira abakinnyi amata, nuko abagabo bombi batangira gufatana mu mashati bakizwa na bagenzi babo bari kumwe mu modoka.
Mu mashusho yafashwe saa mbiri n’iminota icyenda, hagaragaramo abantu bari gukiza Ivan Minaert na Muhirwa umwe muri bo abaza Muhirwa ati “Kuba ubaguriye amata in ikibazo?”
Naho Muhirwa bigaragara ko yari afite umujinya yabwiraga umutoza Ivan Minaert mu rurimi rw’igifaransa ati “Si tu me cherches, tu vas me trouver ” bivuga ngo “Niba unshaka urambona.”
Nyuma y’uku gushyamirana, abo bagabo bombi bari bari mu modoka imwe binjiye mu mudoka ebyiri umwe muri imwe undi mu yindi zisubira mu Mujyi wa Muhanga, naho abakinnyi bakomeza urugendo berekeza i Kigali n’amata yabo.
Muhirwa Prosper wungirije ku buyobozi bwa Rayons Sport, aherutse guhagarikwa mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guha ruswa ikipe ya LLB y’i Bujumbura bahataniraga kujya mu matsinda ya CAF Champions League.
Nyuma yo kunganya na Mukura, Rayon Sports iracyari ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 mu gihe Mukura iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 24.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ndumva bitoroshye
Ntaho ikipe yagera umutoza nabayobozi bagifatana mumashati gusa ntwe nkabafana nintwe bibabaza bari baratinze ahhhhhhh wagirango ntibatekereza murakoze nagahinda peeeeeeee?????????
Uwanditse iyi nkuru ntayo yataye, yapfuye kuvuga ibyo ibihuha byamuhuhiye mu matwi!il faut cas même un minimum de logique mu byo mwita umwuga! Ubu mu byo wavuze byose bihuriye he no kuba washyizeho ifoto ya Bernard??? C’est con
aba rayon ,mufite ibibazo tu ,ninayompamvu mutazajyera kure,ikipe yanyu yarihagaze neza iri mumarushwanwa none reba murimo kurwana,niyompamvu irigitsindwa
Ubuyobozi bw’ikipe yacu nibwicare bukande ikibyimba kiri kumubiri wa Rayon Sport amazi atararenga inkombe .
Ufatwa n’amakosa atuvire mu equipe agihamwa n’icyaha .
None se MAPAUSE wowe ITANGISHAKA umukuyehe muri iyi Nkuru. Aravuga ko MUHIRWA ariwe waguze amata. Ibindi ubivanyehe?
Si igitangaza kuba aba rayon bapfa amata ubutaha bazabahe umusururu niwo wabo
Narabivuze ko umwiryane uri hafi kubataha muranseka!Muramarana tu!
Bareke dukomezekwirimbira murera indazabo bajyekuzihijyira kukondumva zarabarenze?
Porosperi tumwiyamyecyae naturelere ikipe babuzeuko baryaruswa gacinya naporosperi nibobaryagaruswa bakatugurishiriza ikipe ngoitsirwe?none twangize amahirweyokuba ganjinya adahari
ngo bafite amafaranga ra akajerekani k’amata kararikoze
Mbegabibi eeeee!! birababajepe!