Rayons Sport irasaba abakunzi bayo kutivanga mu mikorere y’inzego z’umutekano
Nyuma y’ifungwa ry’umutoza mukuru wa Rayons Sport Karekezi Olivier n’ifungwa ry’abakinnyi babiri bakomeye bayo, Mukunzi Yannick na Rutanga Eric ryabaye, Rayon Sports yasabye abakunzi bayo kuyiba hafi ariko ntibivange mu mikorere y’inzego z’umutekano.

Umuyobozi wa Rayon Sports Paul Muvunyi, abicishije mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2017, nyuma y’uko abo bakinnyi babiri bari baraye batawe muri yombi.
Muvunyi yaboneyeho kongera kwihanganisha umuryango wa Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije muri iyo kipe, witabye Imana mu cyumweru gishize.

Karekezi Olivier wari umutoza mukuru wa Rayons Sport yatawe muri yombi mu Cyumweru gishize, akekwaho ibyaha yakoze yifashishije umurongo wa interineti.
Mukunzi Yannick na Erick Rutanga nabo, bazira ibyaha bifitanye isano n’iby’umutoza wabo afungiye, nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today, ataremezwa n’inzego zibishinzwe abitangaza.


National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Rayon muri uru RWANDA yakoziki koko, ese bayizira kubera abafana benshi ? ubu turibaza icyo izira
Aba bakinnyi n’umutoza tugomba kubaba hafi tuzabasura ariko twirinda kwivanga mukazi k’abashinzwe umutekano.
ikipe nayo igomba gushaka ababunganira mumategeko maze byose bigakoranwa ituze.