Mu rwego rwo kwitegura Shampiona y’icyiciro cya mbere izatangira ku wa gatanu taliki ya 18/09/2015,Rayon Sports yabashije kwitwara neza imbere y’ikipe ya Rwamagana City mu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga.
Ikipe ya Rwamagana City yari ikinnye umukino wayo wa mbere ifata nk’ukomeye kuva yazamuka mu cyiciro cya mbere,yaje gutsindwa igitego ku munota wa mbere w’umukino.igitego cyatsinzwe na Niyonkuru Djuma "Radju" wavuye mu ikipe ya Kiyovu Sports.
Bidatinze iyi kipe yaje gutsindwa igitego cya kabiri na Mugheni Fabrice uzwi nka Mutuyimana Fabrice,ndetse aza no gutsinda igitego cya gatatu ahagana mu minota icumi ya nyuma y’umukino.
Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino







<
img61020|center>



Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Rayon rero ubwo yavuze ngo iratsinze!!!!! tuzaba tuyibona ejobundi Champiyona yatangiye.Rwamamagana ndayizi nta kipe irimo.Byabaye kwasa ikibonobono.Kuba Rayon nta mutoza irabona kugeza ubu c urumva izimarira iki? nzaba ndora da! gsa nzakomeza kuyiba inyuma.
Hobe Rayon!
Imyiteguro myiza rayon yacu