Rayon yatomboye Mukura, APR icakirana na Kiyovu muri 1/8.

Muri Tombola ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yatomboye Mukura, APR FC icakirana na Kiyovu

Kuri uyu wa mbere ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, habereye Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8.

APR na Kiyovu Sports zigiye kongera guhura
APR na Kiyovu Sports zigiye kongera guhura

Iyi tombola ije gusiga amakipe y’ibigugu acakiranye, aho imikino ibiri itegerejwe ari uzahuza Rayon Sports na Mukura, ndetse n’umukino uzahuza APR FC na Kiyovu.

Uko tombola yagenze

Rayon Sports vs Mukura
Gorilla FC vs Gicumbi
Musanze FC vs AS Muhanga
Police FC vs ASPOR FC
Etincelles FC vs Sunrise FC
Rutsiro vs AS Kigali
Marines Fc vs Vision Fc
APR FC vs Kiyovu.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa FERWAFA, kugeza ubu ntiharemezwa amatariki imikino ya 1/8 izabera, bitewe n’imikino y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ifite mu minsi iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rayon sport ndayikunda pe ark ntabushobozi ifite bwo gutwara igikombe uyu mwaka pe

HABINSHUTI JEAN DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 21-02-2020  →  Musubize

Rayon ndabafana ariko uy’umwaka mutuze ntagikombe nakimwe muzatwara kuko mufite abakinnyi pe bakaze kuburyo arinabwo mufite ibihangange kurusha imyaka yashize yose !!!!!ariko nta mutoza mufite WO guhangana na za PRF,police,Mukura,Sun rise ,kiyovu .....Bye .

Ndizeye j.paul yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka