Nyuma y’aho hari amakuru yari amaze iminsi avugwa ko umukinnyi Pierrot agiye kwerekeza mu ikipe yo muri Maroc, aya makuru yaje kwemezwa n’umukinnyi ku giti cye, ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwemeza ko hari ikipe yo muri Maroc yatangiye kubavugisha ngo yegukanye uyu mukinnyi.
Mu kiganiro twagiranye na Gacinya Denis uyobora ikipe ya Rayon Sports, yadutangarije ko abashinzwe kugura abakinnyi muri iyi kipe bavugishije ikipe ya Rayon Sports ariko bikaba bitarakorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Gacinya ati “ Uruhare rwa mbere mu mibereho ya Rayon ni abafana, mu kwitegura imikino nyafurika n’imikino yo kwishyura turashaka kongeramo abakinnyi ariko tugahera kuri Cedrick, turashaka kubikora dufatanyije n’abafana, gusa kugeza ubu sinavuga ngo bigeze aha ariko tugomba kugera ku musaruror wo kumugura kuko ubu turi kumwe na we”

“Pierrot ntabwo twabimenyeshejwe mu buryo bwemewe n’amategeko, habayeho uvugana bisanzwe, dutegereje ko batwandikira binyuze mu nzira zikwiye, umukinnyi ni umukozi wa Rayon, uwaba amushaka agomba kubinyuza mu buryo bwemewe, icyo bakoze ni ukutubaza nawe baramubaza, ciyo twumvise ni uko ari ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Maroc” Gacinya Denis, Perezida wa Rayon Sports
Pierrot nawe aremera ko ashobora kwerekeza muri Maroc
Kwizera Pierrot yagize ati “Baramvugishije, banavugisha abayobozi ba Rayon Sports, sinavuga ko ngiye kuva muri Rayon kuko ndacyafitiye amasezerano, ni ikipe nkunda, ariko ubwo bishobotse ko njya no muri Maroc najyayo kuko ni ahantu heza”

Umutoza Masudi Juma we yatangaje ko nta muntu utifuza Cedrick kuko ari umukinnyi mwiza bidasaba kubwirwa byinshi mu kibuga, anasaba ko abafana bakora uburyo aguma muri iyi kipe, anavuga ko ibijyanye n’aba bakinnyi barimo Cedrick, Mackenzie na Karekezi Jean n’abandi bari mu igeragezwa bizamenyekana vuba niba ari abakinnyi ba Rayon Sports.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
SIBIBIKUGURA SEDIRIKE ARIKOBIRE TUREKEKUGENDERA KWIZINA NAMATEKA TWUBAKIREKUBIKORWA ESE URWEGOYARARIHO NIRWO ARIKUGARAGARIZA EKIPE?
Rayon tugarutse mu bihe byacu 2013 ntakibazo cedrick naze kbsa
icyonzi cyo harimo kwibeshya aho yariyaragiye se siho bamuhaga meshi? none agarutse guhembwa le 45? mubanze mumenye impamvu itumwe agaruka.
piellot niyigendere amahoro kandi azahahe aronke aho agiye nukuzamura urwego rwe kandi reyon yacu izabikora turabyizeye oooooooooo reyon
Nonese na Cedric Azagenda?Naho,ubundi APR Nikipe Ihorana,insinzi,APR Oyeeeee!!!
erega icyo bakundira reyo twarakimenye nicyo mwangira APR yababohoje turakizi
koko pierrot aragiye.
Mwagura mwagira ntimuzahiga APR no kubona igikombe cya champina bizahora bibagora.APR oyeeee!!!
Pierrot niyigendere burya biba byiza iyo ugiye ugikunzwe kuko na Cedrick iyataza kugenda agikunzwe ubu ntituba turi jumwifuza gs rayon ntizadukoze isoni kuko Pierrot yakinaga umwanya umwe ntibyabuza abandi gukina. Pierrot urugendo rwiza wangu uzahahe uronke kd uzibuke ko wakiniye rayon
ndumva Pietro yaguma muri Rayon ahubwo bamyongere amasezerano
emmy igikona cyagutsinze Pierrot ahari yahaguma yagenda gutsinda gasenyi ni ibisanzwe
Rayon sport oyeeee.Cedric,makenzi na pierot bahuriye muri rayon;yazanagera kure muri kiriya gikombe cya africa.