Bigoranye Rayon Sports yatsinze Kirehe, isigara isabwa amanota atatu igatwara Shampiona
Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Rayon Sports yahatsindiye ikipe ya Kirehe ibitego 2-1, ibitego byose by’umukino byabonetse mu gice cya kabiri, aho Rayon Sports yatsinze yishyura igitego cyari cyatsinzwe na Kagabo Ismi ku munota wa 55 w’umukino.
Rayon Sports yabonye igitego ku munota wa 66 w’umukino gitsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku mupira yari ahawe na Manzi Thierry. Iza gutsinda icya kabiri ku munota wa 74 gitsinzwe na Nsengiyumva Moustapha wari ugiye mu kibuga asimbura, birangira Rayon Sports isabwa amanota atatu gusa ngo yegukane igikombe cya Shampiona.






Marines yarusimbutse, Pepiniere isubira mu cyiciro cya kabiri
Mu wundi mukino wari uvuze byinshi wahuzaga Pepiniere na Marines ku Ruyenzi, warangiye Marines itsinze 1-0 bituma yongera kugira icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere, aho ubu yujuje amanota 26 ndetse inafata umwanya wa 13.
Igitego cya Marines cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy Ku munota wa mbere w’umukino, ikomeza kukiryamaho ndetse igice cya mbere n’icya kabiri birangira nta gihindutse ari 1-0, abakinnyi ba Marines bari ku gitutu cyo gusubira mu cyiciro cya kabiri bariruhutsa.







National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Marine oyeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!