Rayon Sports yongeye kunganya na Gicumbi FC, ikomeza guhunga igikombe (Amafoto)
kipe Rayon Sports yanganyije na Gicimbi FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Rwanda Premier League, wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2026, ikomeza kugenda biguru ntege ku gikombe cya shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mukino watangiye Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’umugoroba utangira utuje ku makipe yombi, ariko Rayon Sports ikanyuzamo igasatira binyuze kuri Fall Ngagne, Aziz Bassane na Tambwe Gloire ariko ubwugarizi bwa Gicumbi FC buhagarara neza. Ku ruhande rwa Gicumbi FC nayo yanyuzagamo igasatira cyane cyane yifashishije impande zayo z’imbere kuri Ndikumana Arteta na Bitwayiki Bahati Clément, ariko igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Mu gice cya Kabiri ikipe ya Rayon Sports yagerageje uburyo bwa Fall Ngagne, ariko umunyezamu wa Gicumbi FC Matondo Mechack imipira ayikuramo neza agumisha ikipe ye mu mukino.Gicumbi FC nayo yagerageje uburyo ku mipira miremire ariko Kwizera Olivier ahagarara neza mu izamu maze umukino urangira ari 0-0.
Nyuma yo kunganya uyu mukino Gikundiro yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 43 naho Gicumbi FC ifata umwanya wa 12 n’amanota 26. Indi mikino yabaye Al Merriekh SC yanganyije na Rutsiro FC 0-0, Bugesera FC itsinda Etincelles FC 3-0 naho Amagaju FC atsinda Police FC 2-1.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|