
Abakinnyi babanjemo
Rayon Sports : Ndayishimiye Eric Bakame, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Bimenyimana Bonfils Caleb, Mugisha Gilbert , Manishimwe Djaber
Kiyovu : Ndoli Jean Claude, Mbogo Ally, Ally Hassan, Ahoyikuye Jean Paul, Uwihoreye Jean Paul, Habamohoro Vincent, Mugheni Fabrice, Mustapha Francis, Habyarimana Innocent, Djuma Nizeyimana, Vino Ramadhan
Hari hashize amezi ane yuzuye neza aya makipe ahuye, kuko ubwo zaherukaga gukina hari ku itariki 15/06/2017, ubwo Rayon Sports yatsindaga Kiyovu bikayiviramo no guhita isubira mu cyiciro cya kabiri, gusa iza kugaruka mu cya mbere kuko Isonga Fc yahise isezera , none Rayon Sports yongeye kuyitsinda ibitego 2-0 nanone ku itariki 15/10/2017
Ku munota wa 5 w’umukino, ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amahirwe yashobora kuvamo igitego, Moustapha Francis agerageje gushota Bakame awukuramo
Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kurusha ikipe ya Rayon Sports, aho abakinnyi barimo Djuma, Mugheni na Moustapha Francis bari bazonze ikipe ya Rayon Sports, bituma banabona koruneri eshanu mu minota 25 ya mbere.
Ku munota wa 26 w’umukino, Mugisha Gilbert wari ubanjemo umukino wa mbere muri Rayon Sports, yaje gusimburwa na Nova Bayama ku munota wa 26.
Abafana ba Rayon Sports bari bambaye imyenda ifite ubutumwa bageneye abafana ba Kiyovu Sports


Mu gice cya kabiri, ikipe ya Rayon Sports yaje yisubiyeho, iza gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 54, igitego cyatsinzwe na Faustin Usengimana n’umutwe, ku mupira yari ahinduriwe neza na Manishimwe Djabel
Umukino ugana ku musozo, Nahimana Shassir yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri, ku mupira yari ahawe neza na Manishimwe Djbael, umukino urangira ari ibitego 2-0 bya Rayon Sports.
Amwe mu mafoto kuri uyu mukino



























National Football League
Ohereza igitekerezo
|
MBEGA. AKAGABO KINGANZWA???? ARIJYE. UWOMUGORE. UMPONDAGURA BURIGIHE NAMUTOROKA NKIGENDERA!
RAYON NGO BARAYIRONGOYE?????
HARUMUGABO WAVUZE NGO: URUSAKU.
RWIBIKERI NTAGO RUBUZA ABAVOMYI KUVOMA!!
Kiyovu ni Equipe nziza ifite umukino mwiza kuburyo buri wese yumiwe nshima nge buri wese wabigizemo uruhare uwa mbere navuga ufashije kiyovu kuba imeze gutya ni Minister of State muri mineduc Munyakazi Isaac utarabaye banga mwabo akaba ataratereranye kiyovu akayifashe no kwiyubaka Ikindi nge navuga kiyovu nige muri course yigikombe nkuko izindi zose bimeze ntize ije kumva ko gutsinda Rayon cg APR bihagije nitsinde Equipe ntoya na Equipe zikuze bibe uko.
None Rayon Izosubira Guhura Nande?
mbabajwe na Theodore wiyahuje ibigambo bingana kuriya none akabahondaguwe erega rayon iyimyaka niyayo baceceke.
kiyovu we ihangane kuko iyo kipe yarubanda ntiwayigondera nakurahiye twese tuyibonamo abazi amateka yayo neza ninkomoko yayo.
abo babwa amagambo bavugiye kuri city radio ntabatera isoni?mbega ngo turabazibya,
Ararigitirahe c ko ari ugukangisaha umugambi??? Ejo azavuga ibindi!......wenda ngo bibiye gikundiro...nibindi gusa bazajye bavuga babanje kureba coaching staff ubundi niyo itsinda kuko ntaho ihuriye niya Kiyovu no mukibuga nuko tujye twemera ibyabayeho nubutaha bizongera pe kuko byagaragariye mu kibuga keretse Djabel atarimo kuko mwabibonye yishe urucaca cyane (kuruzonga)
twishimiye itsinzi nahumwaka utaha bayi
Mbega kuba umucakara Kiyovu we jyenda waragowe abakunzi bawe bazishima ryari ariko ntacyo abanzi bawe tuzabishima hejuru iteka oh!Gikundiro yacu tuzakugwa inyuma usigaje kongera kubabaza Igikona doreko nacyo cyagowe komereza aho.....
Ubu Nanjye byandenze Peeee!!!, Batwise Gaseny None Kiyovu Turayisenye.Kiyovu Pole.
twishimiye insinzi yi kipe yacu nibwo babanze kutugora ark tuberetseko uwabatsinze ntaho yagiye
twishimiye gutsinda kiyovu