Rayon Sports yongeye gutakaza, Mukura isubira ku mwanya wa mbere

Mu mikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona yakinwe kuri uyu wa kabiri, irangiye Rayon Sports inganyije na Etincelles naho Mukura iratsinda ihita inayobora urutonde

Nyuma yo gutsindirwa i Nyagatare, Rayon Sports ikurikijeho kunganya na Etincelles

Ni umukino wabaye Saa kumi n’ebyiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho Rayon Sports itabashije kubona amanota atatu nyuma yo kunganya na Etincelles ubusa ku busa.

Muri uyu mukino Rayon Sports yabonye amahirwe yo gutsinda igitego, ariko penaliti Rayon Sports yari ihawe Eric Rutanga ayitera hejuru y’izamu.

Mukura nayo yongeye gusubira ku mwanya wa mbere.

Kuri Stade ya Bugesera, ikipe ya Heroes yari yahakiririye Mukura ndetse inayihatsindira igitego 1-0 cyatsinzwe na Niyonkuru Ramadhan, bituma Mukura ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Nyuma yo kwirukana umutoza, Gicumbi yabonye intsinzi ya mbere

Ikipe ya Gicumbi yatozwaga n’umutoza w’abanyezamu nyuma yo gusezerera umutoza mukuru ikanahagarika uwari wungirije, Gicumbi yatsinze ESPOIR FC ibitego 2-1, nyuma y’aho yari yaratsinzwe imikino itanu yose yakinnye.

Amafoto: Nyirishema Fiston

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twifuzako mwajya mudushirira nka vidios
yuko byagenze

mutezimana jean damour yanditse ku itariki ya: 30-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka