Nyuma yo gutsindirwa i Nyagatare, Rayon Sports ikurikijeho kunganya na Etincelles
Ni umukino wabaye Saa kumi n’ebyiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho Rayon Sports itabashije kubona amanota atatu nyuma yo kunganya na Etincelles ubusa ku busa.
Muri uyu mukino Rayon Sports yabonye amahirwe yo gutsinda igitego, ariko penaliti Rayon Sports yari ihawe Eric Rutanga ayitera hejuru y’izamu.
Mukura nayo yongeye gusubira ku mwanya wa mbere.
Kuri Stade ya Bugesera, ikipe ya Heroes yari yahakiririye Mukura ndetse inayihatsindira igitego 1-0 cyatsinzwe na Niyonkuru Ramadhan, bituma Mukura ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.
Nyuma yo kwirukana umutoza, Gicumbi yabonye intsinzi ya mbere
Ikipe ya Gicumbi yatozwaga n’umutoza w’abanyezamu nyuma yo gusezerera umutoza mukuru ikanahagarika uwari wungirije, Gicumbi yatsinze ESPOIR FC ibitego 2-1, nyuma y’aho yari yaratsinzwe imikino itanu yose yakinnye.
Amafoto: Nyirishema Fiston
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twifuzako mwajya mudushirira nka vidios
yuko byagenze