Wari umukino Rayon Sports yatekerezaga ko uza kuyifasha gusatira APR na AS Kigali bigaragara ko ari yo bahanganiye igikombe cya Shampiona, aho ayo makipe yo yari yabashije gutsinda imikino aheruka gukina mu mpera z’iki cyumweru.

Mu gice cya mbere cy’umukino, ikipe ya Rayon Sports ku bakurikiye uyu mukino bemezaga ko ikipe ya Mukura iri kubarusha, aho ndetse iyi kipe yagiye ihusha uburyo butandukanye bwashoboraga kuvamo igitego,mu gihe Rayon Sports yon ta buryo bugaragara yabonye bwashoboraga kuvamo igitego.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza Ivan Minnaert wa Rayon Sports yaje guhita asimbuza Ismaila Diarra na Habimana Youssuf, abasimbuza Shaban Hussein Tchabalala na Nyandwi Saddam, aba baje kugerageza gushakisha uburyo bwavamo igitego, ariko ntibyigeze bibahira, umukino uza kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Mukura VS: Rwabugiri Omar, Iragire Saidi, Nshimirimana David, Rugirayabo Hassan, Mujyanama Fidele, Duhayindavyi Gael, Bukuru Christophe, Ciza Hussein, Mutebi Rashid, Kevin Hakizimana na Lomami Frank.

Rayon Sports : Ndayishimiye Eric Bakame, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdoul, Yannick Mukunzi, Mugisha Francois Master, Irambona Eric, Habimana Youssouf, Christ Mbondi, Muhire Kevin na Ismaila Diarra.

Uko imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona yagenze
Ku wa Kabiri tariki ya 8 Gicurasi
Etincelles FC vs Marines FC (Warasubitswe)
Kuwa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi
Gicumbi FC vs Bugesera FC (Stade Gicumbi)
Police FC vs Miroplast FC (Kugeza ubu wasubitswe bitewe nuko ikibuga cya Kicukiro kitaraboneka)
Mukura VS vs Rayon Sports FC (Huye Stadium)
Amagaju FC vs Musanze Fc (Nyagisenyi Stadium)
Kuwa Kane tariki ya 10 Gicurasi
Kirehe FC vs APR FC (Kirehe )
Espoir FC vs SC Kiyovu (Rusizi Stadium)
Sunrise FC vsAS Kigali (Nyagatare )


National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|