
Mu itangazo Rayon Sports yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022, yavuze ko bimwe mu bikubiye mu masezerano ari uko Akarere ka Nyanza kazajya kabahamo ingengo y’imari, hanyuma n’ikipe ikagafasha mu bukangurambaga.
Yagize iti “Akarere ka Nyanza kazajya kagena ingengo y’imari izajya ihabwa ikipe mu gihe ikipe n’abakunzi bayo bazajya bafasha Akarere mu bukangurambaga no kumenyekanisha ibikorwa."

Amasezerano y’imikoranire Rayon Sports yasinyanye n’akarere ka Nyanza azamara imyaka ine aje ari ubwa kabiri impande zombi zikoranye kuko hagati ya 2013 na 2016 zakoranye ndetse bigatanga umusaruro kuko nyuma y’imyaka 9 Rayon Sports idatwara igikombe cya shampiyona yongeye kugitwara mu 2013 iba mu Karere ka Nyanza.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|