Rayon Sports yo muri Kanama 2024 si yo y’ubu - Umutoza w’Amagaju FC
Umutoza w’Amagaju FC, Niyongabo Amars, avuga ko barimo kwitegura Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, batagendeye ku mukino ubanza wa shampiyona banganyirije i Kigali muri Kanama 2024, kuko yahindutse ndetse nabo bagahinduka ariko ngo biteguye kuyibonaho amanota.

Ibi uyu mutoza yabivuze mbere y’uko kuri uyu wa Gatandatu, saa kumi n’imwe z’umugoroba, yakira Rayon Sports kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, aho avuga ko iyo banganyije 2-2 i Kigali, atari yo y’uyu munsi kuko hari abakinnyi yongeyemo, gusa nabo biteguye.
Ati "Icya mbere Rayon Sports yo muri Kanama (2024) ntabwo ariyo yo muri Gashyantare (2025), kuko yabayemo impinduka nyinshi ndetse no kuri twe, gusa icyo nashima ni uko nta mukinnyi tubura, rero turimo kwitegura nk’abari kwitegura ikipe nshya. Imikinire ya Rayon Sports yarahindutse, hari imyanya nyuma y’uko dukina bongeyemo abakinnyi barimo rutahizamu ufite ibitego byinshi, ariko natwe abo twongeyemo bashobora kutwongerera imbaraga kugira ngo ibyo twakoze i Kigali, dushobore no kubikora cyangwa tubirenze hano i Huye."
Kapiteni w’Amagaju FC Masudi Narcisse, yavuze ko umukino bawiteguye nk’uko bitegura indi yose kuko itanga amanota angana, mu gihe Umuvugizi wayo Prince Theogene Nzabihimana, avuga ko nk’uko babigenje batsinda APR FC 1-0 ubwo basozaga imikino ibanza muri Mutarama 2025, ari nako bigomba kugenda kuri uyu wa Gatandatu kuko uyu mwaka bawujyanisha no kwizihiza isabukuru y’imyaka 90 Amagaju FC amaze abayeho, dore ko ari yo kipe ya mbere yabayeho mu Rwanda mu 1935.

Rayon Sports kuva yatangira imikino yo kwishyura, ku munsi wa 16 yanganyije na Musanze FC 2-2, itsinda Kiyovu Sports 2-1 ku munsi wa 17, yagiye i Huye idafite abakinnyi barimo Muhire Kevin ufite imvune, Adama Bagayogo na Fitina Omborenga batemerewe gukina kubera amakarita, mu gihe Amagaju FC yanganyije na Rutsiro FC 0-0 ku munsi wa 16, agatsindwa na Etincelles FC ku munsi wa 17, basanze nta kibazo na kimwe cy’abakinnyi afite.
Kwinjira kuri uyu mukino uguze itike mbere ya saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa Gatanu, ni 3000Frw ahasigaye hose, 5000Frw ahatwikiriye,10,000Frw muri VIP mu gihe VVIP ari 20,000Frw.
Ku munsi w’umukino bikazaba ari 5000Frw, 7000Frw, 15000Frw na 30,000Frw, aho abazawitabira bazanasusurutswa n’abahanga mu kuvangavanga umuziki, aribo Dj Flix na Dj Crush.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|