
Uyu mutoza nk’uko yabitangaje nyuma y’imyitozo ya mbere y’iyi kipe mu mujyi kuri Stade Modibo Keita bazakiniraho, ngo yafashe umwanya uhagije wo kuganira n’abakinnyi anabasobanurira cyane agaciro k’umukino ubanza.

Yagize ati "Twabanje kuvugana ibijyanye na dispurini, abakinnyi mbabwira akamaro k’uyu mukino, nababwiye ko itike batayishakira mu rugo, bayishakira mu mukino wa mbere, abantu bafite imiryango nka Kone na Camara nababwiye ko batagomba gusohoka uko biboneye"

"Ni ikipe izi kurinda izamu, iyo igutsinze kuyishyura biragorana cyane, ni yo mpamvu uyu mukino wa mbere tuzakina dusatira cyane ariko tugerageza no kuzibira turi hamwe, tukazamukira rimwe ariko tukanagarukira rimwe" Masudi Juma nyuma y’imyitozo ya mbere
Mu mafoto, Rayon Sports yitoreza kuri Stade Modibo Keita







Onze Créateurs ihagaze ite muri Mali?
Iyi kipe kugeza ubu muri Shampiona ya Mali iri ku mwanya wa 6 n’amanota 8, aho mu mikino itanu imaze gukina yatsinze imikino ibiri, inganya umwe inatsindwa rimwe, ikaba ari nayo kipe yari yegukanye igikombe cy’igihugu muri Mali.
Iyi kipe ya Rayon Sports biteganyijwe ko izaba ihura n’iyi kipe ya Onze Créateurs yo muri Mali kuri uyu wa Gatandatu ku i Saa moya z’ijoro za Kigali, mu gihe umukino wo kwishyura uteganijwe kubera i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ROYO IHANGANE NTAKUNDI IMANA IDUFOSHE TUZABIKO
mutubwire rayon sport ukobimeze
Icyonzicyo Ikipe Yacu Niyitwara Neza Intsizi Turayitahana Kuko Gewe Narayisengeye Imana Ibafashe
Mana we! ikipe yacu turayizera kdi nkuko tutajya tuyitererana tuyirinyuma kdi tuzayigwa inyuma.tuyifurije insinzi,
Amahirwe masa.
Amahirwe masa.
Rayon amahirwe masa
Courage Gikundiro uzihagarareho Abanyarwanda turi Indashyikirwa mubyiza byose.
Equipe yacu tuyifurije gutsinda. Naho Diarra ntagikina muri Rayon umwanditsi yibeshye ahubwo ni Camara. Abasore bacu tubari inyuma.