Rayon Sports yitegura Mukura VS yahagaritse abatoza

Mu gihe yitegura gusura Mukura VS mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro,ikipe ya Rayon Sports yahagaritse umutoza mukuru Robertinho na Mazimpaka André utoza abanyezamu.

Umutoza Robertinho yahagaritswe kubera umusaruro mucye
Umutoza Robertinho yahagaritswe kubera umusaruro mucye

Aba bagabo uko ari babiri nkuko Kigali Today yabyemerewe n’Umuyobozi muri Rayon Sports bahagaritswe hagendewe ku musaruro mucye iyi kipe ifite kuva mu mikino yo kwishyura ya shampiyona aho ku manota 24 amaze gukinirwa mu mikino umunani iheruka,Rayon Sports yabonyemo 11 igatakaza 14 byatumye itaka umwanya wa mbere ku munsi wa 23 ubu ukaba ufitwe na APR FC n’amanota 48 iyirusha inota rimwe.

Ikipe biteganyijwe ko ihaguruka kuri uyu wa Mbere yerekeza mu Karere ka Huye aho yakirwa na Mukura VS kuri uyu wa Kabiri,saa cyenda mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro irajyanwa n’umutoza Rwaka Claude wari uherutse gukurwa mu ikipe y’abagore akagirwa umutoza wungirije Robertinho.

Mazimpaka André wari umutoza w'abanyezamu nawe yahagaritswe
Mazimpaka André wari umutoza w’abanyezamu nawe yahagaritswe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka