Kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Kicukiro, ikipe ya Rayon Sports yihereranye ikipe ya Gasabo isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri iyitsinda Ibitego bitatu ku busa.
Uyu mukino watangiye ikipe ya Gasabo igerageza kwihagararaho ndetse iza no kubasha kurangiza igice cya mbere nta gitego itsinzwe.


Igice cya kabiri kigitangira,ikipe ya Rayon Sports yaje kubona Penaliti maze Isaac Muganza ayitera mu biganza by’umunyezamu wa Gasabo United

Ku Munota wa 55 w’umukino,Djihad Bizimana yarekuye ishoti rikomeye maze umunyezamu wa Gasabo ntiyabasha kuwukomeza ,biza gutuma Hategekimana Aphrodice wari wakurikiye uwo mupira awusongamo kiba kibaye icya mbere ku busa.

Ku munota wa 78, Umukinnyi Kwizera Pierrot yaje gutsinda igitego cya kabiri ndetse no ku munota wa 90 w’umukino, Hategekimana Aphrodice yaje kurekura ishoti ndetse riza no gutambuka mu nshundura z’izamu,maze kiba kibaye icya gatatu ku busa ari nako umupira waje kurangira.

Undi mukino wabaye wahuje ikipe y’Isonga na Unity Fc maze urangira Isonga Fc inyagiye Unity Fc ibitego 4-1.
Indi mikino yari yabaye mu mpera z’icyumweru gishize
Kuwa Gatandatu,30/05/2015
Police 3-0 ASPOR
AS Kigali 7-0 Pepiniere
Etincelles 2-1 Rwamagana
Mukura 5-1 Kirehe
Sunrise 4-2 Interforce
Gicumbi 3-1 Etoile de l’Est
Ku Cyumweru, 31/05/2015
Kiyovu 11-0 Hope
Espoir 4-0 Miroplast
Musanze 5-0 Vision Fc
Amagaju 1-1 Vision JN (Pen 3-5)
Muhanga 2-2 Bugesera (Pen 3-4)
Marines 1-2 Sorwathe
Esperance 2-3 SEC
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
RAYON YAKWICA URAMUTSE UTITONZE KUKO TWARASE CHAMPION ARIKO ICYAMAHORONICYACU MUNYITEGE NDI UMUFANA MUKURU