Ikipe ya Rayon Sports yakatishije itike yo kwerekeza muri 1/2 cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda ikipe ya Etincelles ibitego bibiuri ku busa byose byatsinzwe mu gice cya kabiri na kapiteni wayo Fuadi Ndayisenga ndetse wanamaze kwemeza ko agiye kuva muri iyi kipe akerekeza mu ikipe ya Sofapaka.
Muri uyu mukino wa 1/4 cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Kicukiro,igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi anganye ubusa ku busa, n’ubwo ikipe ya Rayon Sports yarushije Etincelles kubona amahirwe yo gutera mu izamu ariko ntibibashe kuyihira.
Igitego cya mbere cy’ikipe ya Rayon Sports cyatsinzwe na Fuadi Ndayisenga ku munota wa 51 w’umukino,
Igitego cya kabiri cya Rayon Sports nticyavuzwe ho rumwe
Ku munota wa 84 w’umukino ku ikosa ryakorewe Fuadi Ndayisenga,yaje guhabwa Penaliti ndetse ahita anayiterera maze nyuma yo gushidikanywaho byemezwa ko umupira warenze umurongo maze Rayon Sports iba ibonye ibitego bibiri ku busa bwa Etincelles ari nako umukino waje kurangira..




Indi mikino ya 1/4 yabaye
Police* 1 Kiyovu 1 (Police yakomeje kuri penaliti 7-6)
Isonga* 1 Espoir 1 (Isonga yakomeje kuri Penaliti 5-4)
APR Fc* 1 Gicumbi 1 (APR FC ikomeza kuri Penaliti 5-4)

Uko amakipe azahura muri 1/2,taliki ya 27/06/2015
Rayon Sports vs Isonga
APR Fc vs Police FC
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Itangaza makuru nti rikavange, kuvuga ko byasaba ikorana buhanga ntago ari byo nanjye ubirebeye kuri net ndabibona nkaswe arbiter uba uri inyuma y’izamu.