Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ikipe ya Rayon Sports yahagurutse i Kanombe na Rwandair yerekeza Lagos muri Nigeria, aho izava mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ihita yerekeza mu gace ka Aba ko muri Leta ya Abia aho izakinira na Enyimba.
Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi 19 barimo na Eric Rutanga utazakina uyu mukino, aho bagiye bayobowe na Paul Muvunyi Perezida w’iyi kipe ndetse n’abayobozi muri FERWAFA.

Mu myitozo ya nyuma iyi kipe yaraye ikoreye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umutoza Roberto Oliviera Goncalves do Calma uzwi nka Robertinho, yatangaje ko ikipe bagiye gukina nayo bayubaha ariko biteguye gukora ibishoboka byose bakayisezerera.
Yagize ati " Twiteguye neza uyu mukino ukomeye, tugiye hariya dufite intego zo gutsinda uyu mukino, amahirwe azaboneka tugomba kuyabyaza umusaruro, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dutsinde, hari Rutanga udahari ariko twizeye ko Eric Irambona azitwara neza kuko no muri Algeria yitwaye neza"

Bimenyimana Bonfils Caleb nawe ati nta gitutu dufite, wa munyezamu naramwize neza

Yagize ati "Morale ni yose twiteguye neza, Enyimba nta gitutu iduteye, n’ubwo umukino wa mbere bitagenze neza kubera umunyezamu watugoye, ariko nafashe umwanya wo kumwiga ndi njyenyine, nizeye kuzabona intsinzi n’igitego"

Muhire Kevin umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mukino ubanza, yabwiye abafana ngo bashyire umutima hamwe, kuko imyiteguro bafite ibemerera gusezerera Enyimba Fc kugera muri 1/2.
"Tumeze neza kandi morale ni yose, icya mbere ni ukubanza kubaha uwo tugiye gukina, umutoza yadusabye kwigirira icyizere kandi tukaba twatera n’amashoti ya kure kandi turizera ko ibitego bizaboneka, icyizere kirahari cyo kuzayisezerera, abafana bashyire umutima hamwe tuzayisezerera tugere muri 1/2" Muhire Kevin aganira n’itangazamakuru

Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yajyanye muri Nigeria
Bashunga Abouba, Kassim Ndayisenga, Manishimwe Djabel, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Mugisha Francois, Nyandwi Sadam, Nova Bayama, Mugume Yasin, Abdul Rwatubyaye, Eric Irambona, Gilbert Mugisha, Eric Rutanga, Kevin Muhire, Bon Fils Caleb Bimenyimana, Olivier Niyonzima, Ange Mutsinzi, Prosper Kuka Donkor na Christ Mbondi
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Rayon Sports turakwemera cyane tukwifurije amahirwe masa IMANA Y’I RWANDA ibane nawe mungendo zose uzakora.