Rayon Sports yerekanye abakinnyi inabaha nimero mu birori bya #RayonSportsDay
Mu birori bya Rayon Sports Day 2022 "Umunsi w’igikundiro byabaye kuri uyu wa mbere tariki 15 Kanama 2022, ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 birangira uwari uegerejwe nk’impano atabonetse.
Ni ibirori byatangiye mu masaha ya saa sita abakunzi ba Rayon Sports bakora akarasisi mu mihanda y’i Nyamirambo mbere yuko batangira kwinjira muri sitade ya Kigali.
Muri ibi birori Rayon Sports yerekanye abakinnyi 27 zifashisha mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 ndetse igaragaza na numero bazambara.

Mu bakinnyi yerekanye harimo:
1.Hakizimana Adolphe
2.Rwatubyaye Abdul
3.Hirwa Jean de Dieu
4.Ngendahimana Eric
5.Hategekimana Bonheur
6.Nishimwe Blaise
7.Manishimwe Eric
8.Kanamugire Roger
9.Muvandimwe JVM
10.Mucyo Didier Junior
11Mugisha Francois
12.Ishimwe Ganijuru Elie
13.Ndekwe Félix
14.Nkurunziza Félicien
15.Musa Esenu
16.Tuyisenge Arsene
17.Onana Essomba Willy
18.Mitima Isaac
19.Mbirizi Eric
20.Rudasingwa Prince
21..Iraguha Hadji
22.Ndizeye Samuel
23.Twagirayezu Aman
24.Paul Were
25.Iradukunda Pascal
26.Raphael Osaluwe
27.Traore Boubacar
Mbere yibi birori hari amakuru yavugaga ko hari umukinnyi ushobora gutungarana akerekanwa aje mu ndege ndetse byagiye bigarukwaho n’abasangiza b’amagambo.
Iyi ndege iriho ibyapa by’umuterankunga wa Rayon Sports yaje izenguruka mu kirere cya Sitade ya Kigali abari muri sitade bacyeka ko yaba izanye uwo mukinnyi gusa birangira itageze ku butaka hatangwa impamvu zuko ikirere kitameze neza.
Ni ibirori byakurikiwe n’umukino wa gicuti wahuje ikipe ya Rayon Sports na Vipers SC yo muri Uganda byari biteganyijwe ko utangira saa kumi nebyiri ariko zirengaho iminota 43.
Reba ibindi muri izi videwo:
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ndifuza kumenya igihe luvumbu yasinye
turaba shimiye cyame kubwibyo birori mwateguye
Mwaretse kujya mufana nk’abanyamakuru?? Nonese umukino warangiye ute???. Mana yanjye football yu Rwanda weee!!
Reba title, sinamenye uko byagenze mu kibuga gusa bishobora kuba bitabaye byiza kuri rayon????