Rayon Sports yatunguranye isinyisha abarimo Biramahire Abeddy

Kuri uyu wa Gatanu, Rayon Sports yatangaje abakinnyi bashya barimo rutahizamu Biramahire Abeddy utari witezwe mu bavuzwe.

Mu gihe biteganyijwe ko isoko rifunga saa yine z’ijoro,Rayon Sports yari itegerejwe ku isoko ibinyujije ku mbugankoranyambaga za yo yatangaje abakinnyi babiri bashya aribo Umunyarwanda Biramahire Abeddy wakiniye amakipe atandukanye arimo Police FC, AS Kigali,Mukura VS akaba yaherukaga muri UD Songo yo muri Mozambique.

Uyu musore isinya rye ryatunguye benshi kuko nta wari witeze ko yayisinyira dore ko mu bakinnyi bayivuzwemo muri uku kwezi kwa Mutarama 2025 atigeze avugwa na rimwe. Undi mukinnyi watangajwe na Rayon Sports ni Umunya-Cameroon Assana Nah wari umaze igihe akora igeragezwa kuva yagera mu Rwanda tariki 22 Mutarama 2025.

Aba bombi biyongeraho rutahizamu w’Umunya-Guinnea Bissau Adolai Jalo w’imyaka 20 y’amavuko ndetse n’Umunya-Mali Souleymane Daffé ukina hagati ku kibuga yugarira. Uyu yakiniraga ikipe ya Salitas FC yo muri Brukina Faso.

Rayon Sports izatangira imikino yo kwishyura ya Shampiyona tariki 9 Gashyantare 2025 yakira Musanze FC saa cyenda zuzuye kuri Kigali Pele Stadium.

Biramahire Abeddy yatunguranye asinyira Rayon Sports
Biramahire Abeddy yatunguranye asinyira Rayon Sports
Asanah Innocent Naah yasinyiye Rayon Sports
Asanah Innocent Naah yasinyiye Rayon Sports
Rutahizamu Adolai Jalo yasinye hari n'umutoza Robertinho
Rutahizamu Adolai Jalo yasinye hari n’umutoza Robertinho
Umunya-Mali Souleymane Daffé ukina hagati mu kibuga yasinyiye Rayon Sports
Umunya-Mali Souleymane Daffé ukina hagati mu kibuga yasinyiye Rayon Sports

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka