
Mu Karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda, Rustiro FC yari yakiriye Rayon Sports maze ku munota wa 19 rutahizamu Fall Ngagne aterekera neza Adama Bagayogo, atsinda igitego cya mbere cyanarangije igice cya mbere ari 1-0.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na myugariro Youssou Diagne, ku mupira wari uhinduriwe ibumoso ariko Rutsiro FC nayo ibona kimwe ku munota wa 79 cyatsinzwe na Mumbere Jonas, ku ishoti yatereye hanze y’urubuga rw’amahina maze umunyezamu Niyongira Patient umunyura mu maboko bitunguranye, umukino urangira Rayon Sports itsinze 2-1.

Mu Karere ka Musanze, Musanze FC yari yakiriye APR FC amakipe yombi anganya 0-0, mu gihe i Nyanza, Nyanza FC yatsinze Police FC bitunguranye ibitego 2-1, Gasogi United i Muhanga, ihatsindira AS Muhanga 2-0, Amagaju FC atsinda Bugesera FC 2-1 mu gihe City Boys yanganyije na Gorilla FC 1-1.
Imikino yo kwishyura iteganyijwe hagati ya tariki 18 na 19 Gashyantare 2025.






National Football League
Ohereza igitekerezo
|