Rayon Sports yatsinze Gorilla FC mu mukino wa kabiri utegura Umunsi w’Igikundiro (Amafoto)
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Gorilla FC mu karere ka Ngoma igitego 1-0 mu mukino wa kabiri muri itatu iteganya gukina mbere yo kwakira Yanga SC mu Munsi w’Igikundiro tariki 15 Kanama 2025.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Ngoma, aho wakurikiraga uwo Rayon Sports yakiniye i Nyanza tariki 1 Kanama 2025 ikahatsindira Gasogi United ibitego 2-0.
I Nyanza, abakinnyi bashya Mohamed Chelly na Bigirimana Abedi nibo batsinze batsinda ku nshuro ya mbere bambaye ubururu n’umweru, ibyagenze gutyo n’ubundi kuri uyu munsi dore ko igitego rukumbi cyabonetse, cyatsinzwe na Emery Bayisenge ku mupira wari uvuye kuri koruneri ku munota wa 22.


Uyu mukino muri rusange, wabaye uwa kane wa gicuti Rayon Sports imaze gukina aho yatsinze Miloplast FC 3-0, itsinda AS Muhanga 4-0 mu gihe kandi yanatsinze Gasogi United 2-0.
Mbere yo gukina na Yanga SC tariki 15 Kanama 2025 kuri Stade Amahoro, Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025 izabanza gukina na Etincelles FC umukino uzabera mu karere ka Rubavu.










National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|