Rayon Sports yatsinze Gorilla FC ikomeza gushimangira umwanya wa mbere
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Gorilla FC 2-0 yongera gushimangira umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Ni umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium, aho ibitego bya Fall Ngagne na Muhire Kevin byatumye Rayon Sports yuzuza imikino irindwi (7) yikurikiranya itsinda ndetse itinjizwa n’igitego.
Ni umukino watangiye ubona ikipe ya Rayon Sports isatira ndetse ishaka gutsinda hakiri kare. Mu gihe ikipe ya Gorilla FC yo wabonaga ikinira inyuma cyane.
Ku munota wa 30 ku kazi kari gakozwe na Aziz Bassane, ikipe ya Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Fall Ngagne.
Ikipe ya Rayon sports niyo yakomeje kwiharira umukino ari nako irema uburyo butandukanye bwashoboraga kubyara ibindi bitego, gusa ntacyo byahinduye kuko iminota 45 yarangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa Gorilla FC.
Igice cya kabiri cyatangiranye ugusatira ku ikipe ya Rayon Sports wabonaga ishaka igitego cya kabiri gusa n’ikipe ya Gorilla FC, yacishagamo igahererakanya umupira nubwo nta buryo budasanzwe yabonye.
Ikipe ya Gorilla FC, yakoze impinduka za mbere maze binjiza Rutanga Eric maze asimbura Nduwimana Eric mu gice cy’inyuma ibumoso.
Ku munota wa 65, Nyuma y’ikosa ryakorewe Aziz Bassane mu rubuga rw’umunyezamu, ikipe ya Rayon Sports yabonye Penaliti yatsinzwe na Muhire Kevin, maze ikomeza kuyobora umukino.
Aziz Bassane yaje gusohoka mu kibuga maze hinjiramo Adama Bagayogo.
Gorilla FC yongeye gukora impinduka ikuramo Nsengiyumva Samuel na Nduwimana Frank maze binjiza Ruhumuriza Manzi Patrick na Mudeyi Mussa.
Ikipe ya Rayon sports nayo yongeye gukora impinduka, maze ku munota wa 88 ikuramo Iraguha Hadji hinjira Rukundo Abdoulrahim.
Umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze ibitego 2-0 ihita yuzuza amanota 23.
Ikipe ya Rayon Sports izakurikizabo Vision FC mu gihe ikipe ya Gorilla FC izakirwa na Gasogi United.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|