Kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Bugesera, habereye umukino wa mbere wa gicuti kuri Rayon Sports, ukaba n’uwa kabiri ku ikipe ya Bugesera.

Mu gice cya mbere cy’umukino, amakipe yombi yakirangije ari ubusa ku busa, aho Bugesera yari yabashije gutsinda igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande yerekana ko hari habayeho kurarira.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya mbere, ku mupira wari uhinduwe na Iradukunda Axel, Manasseh Mutatu wari winjiye mu kibuga asimbuye ahita awushyira mu izamu.
Ikipe ya Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya kabiri ku mupira wazamukanwe na Sugira Ernest awuhereza Ndizeye Samuel, ahita awumusubiza Sugira atsinda igitego n’ukuguru kw’imoso.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 ba Bugesera babanje mu kibuga
National Football League
Ohereza igitekerezo
|