Rayon Sports yatsindiye i Rubavu, APR yongera gutsindwa mu gikombe cy’Amahoro

Mu mikino ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro yabaye kuri uyu wa Kane, APR yatsinzwe na AS Kigali, naho Rayon Sports itsindira Marines i Rubavu

Kuri Stade Umuganda Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatsinze Marines

Abafana ba Rayon Sports i Rubavu
Abafana ba Rayon Sports i Rubavu

Wari umukino wari urimo ishyaka ryinshi, aho Rayon Sports yaje gutsinda igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Jules Ulimwengu ku munota wa 76, nyuma y’aho Manishimwe Djabel yari amaze guhabwa ikarita itukura.

I Nyamirambo, APR FC yari yakiriye umukino yatsinzwe na AS Kigali

Ni umwe mu mikino wari utegerejwe n’abantu benshi, aho AS Kigali minota ya nyuma y’umukino yaje gutsinda APR c igitego 1-0, cyatsinzwe na Nshimiyimana Marc Govin wazamukiye muri iyi kipe.

Uko imikino yose ibanza ya 1/8 yagenze

Ku wa Kabiri tariki 12/06/2019

Intare 2-1 Bugesera
Etoile de l’Est 1-2 Police Fc
Espoir Fc 0-0 Gicumbi Fc
Mukura 1-3 Kiyovu

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13/06/2019

APR FC 0-1 As Kigali
Marines 0-1 Rayon Sports
Gasogi 1-0 Rwamagana
Hope FC 2-2 Etincelles FC

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka