Ku cyicaro cy’uruganda rwa Skol ruri mu Nzove, ari naho hari ikibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports, haraye habaye umuhango wo gutaha amacumbi Rayon Sports yubakiwe na Skol.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports, abayobozi ba Skol, Visi Perezida wa Ferwafa ndetse n’abafana ba Rayon Sports.
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Paul Muvunyi, yashimiye uruganda rwa Skol ku nkunga bakomeje gutera ikipe yabo.
"Birashimishije cyane kuba uyu munsi abakinnyi bacu bamaze kubona amacumbi bazajya baruhukiramo, ni bimwe mu byajyaga bidutwara amafaranga menshi, turashimira Skol kuba yadufashije kuyabona"
Umuyobozi mukuru wa Skol mu Rwanda Ivan Wulfaërt, yatangaje ko ari iby’agaciro gukorana n’ikipe ya mbere ikunzwe mu Rwanda, anatangaza ko ari intangiriro y’ibyiza.
" Ndashimira cyane abayobozi ba Rayon Sports; abakinnyi ndetse n’abafana, by’umwihariko kuba barabashije kwegukana igikombe cya Shampiyona, ndabizeza ko tuzakomeza gukorana neza"
Amwe mu mafoto yaranze uyu muhango










Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
reyospor kwitakubakinyibayo ningombwa.igikombe camahoro cyatugwaneza.a p r,yirangayeho.imbuhwe zabareyo zikatishrije tike aperi.aesikigari1-2reyo.ni hagena masisi.reyo oyeeee!!!
nice place congs rayon