Iki kibuga cyatashywe ku mugaragaro tariki ya 29 Nzeli 2017 kizajya gikorerwaho imyitozo na Rayon Sports uru ruganda ruyitera inkunga, gusa ngo ntibibujije ko n’Amavubi cyangwa indi kipe yose yakwishyura ikajya ikoreraho imyitozo.
Nyuma y’imyitozo ya mbere ku kibuga gishya,umutoza wa Rayon Sports Karekezi Olivier yishimiye kuba babonye ikibuga cyabo cyo gukoreraho imyitozo kuko bizabafasha kuyikora igihe bahisemo batikanga guhurira mu kibuga n’indi kipe nk’uko byari bimeze kuri Stade Mumena bagonganiragaho na Kiyovu Sports.
Yagize ati ”Ni byiza kuba twatangiye kwitoreza kuri iki kibuga nk’uko nabivuze bagifungura, bizadufasha gutegura imyitozo neza twashaka gukora mu gitondo cyangwa nimugoroba bizatworohera, aho mbere twagonganaga na Kiyovu rimwe na rimwe.”
Iki kibuga gifite metero 67 z’ubugari na metero 110 z’uburebure kiri ku rwego rwa FIFA aho gikozwe n’ubwatsi bw’ubuterano, kikaba cyaruzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100.Biteganyijwe ko kizubakirwa urwambariro ndetse n’intebe z’abafana ibihumbi bibiri.
Dore amafoto yaranze imyitozo ya mbere:





National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|