Mu kiganiro cya mbere agiranye n’itangazamakuru,umutoza Massoudi Djuma yakoze amateka yo gutangaza abakinnyi 11 bazabanzamo ku mukino uzahuza Rayon Sports na Espoir kuri Stade ya Kigali.

Mu bakinnyi batangajwe n’uyu mutoza haje kubamo impinduka ,aho inyuma ku ruhande rw’iburyo hazakina umusore ukiri muto wavuye mu Isonga Fc ariwe Jean D’Amour uzwi ku izina rya Mayor,akaba ari nawo mukino wa mbere azaba abanjemo muri iyi Shampiona.

Undi mukinnyi uzabanzamo ni Davis Kasirye wari umaze iminsi atagaragara muri iyi kipe,ndetse aza no gufatirwa ibihano na Rayon Sports nyuma yo gutinda wkitabira imyitozo nyuma y’akaruhuko ka CHAN.
Abakinnyi bazabanzamo
Mu izamu:Ndayishimiye Eric
Inyuma:Mayor,Manzi Thierry,Munezero Fiston,Emmanuel Imanishimwe
Hagati: Mugisha Francois,Mugheni Fabrice,Kwizera Pierrot,Mugenzi Cedrick,Nshuti Dominique Savio
Imbere: Davis Kasirye
National Football League
Ohereza igitekerezo
|