Rayon Sports yatandukanye na Mohamed Chelly

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yatandukanye n’Umunya-Tunisia Mohamed Chelly wari wayigezemo mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Ibi byatangajwe n’iyi kipe ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo aho yavuze ko "Mohamed Chelly yatandukanye na Rayon Sports ku bwumvikane busesuye.Tumwifurije guhirwa mu hazaza."

Muri iyi kipe kandi umutoza Azouzi Lotfi wari wungirije, nubwo tariki 14 Ugushyingo 2025 Rayon Sports yatangaje ko batandukanye kimwe na Afahmia Lotfi wari umutoza mukuru, kuri uyu wa Kabiri nibwo yasinye impapuro zemeza ko ntacyo azabaza ikipe, nko kuba yazayirega muri FIFA mu gihe hanakomeje ibiganiro biganisha kuri aya masezerano hagati y’iyi kipe n’uwari umutoza mukuru.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka