
Ibi Rayon Sports yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoboroba wo kuri uyu wa Kane, aho yavuze ko uyu musore wari wasinze amasezerano y’umwaka n’igice atakiri umukinnyi wayo mu gihe yari asigaje umwaka umwe.
Yagize iti" Asana Nah yarangije igihe cye hamwe na Rayon Sports."
Asanah Nah Innocent wageze muri Rayon Sports muri Mutarama 2025, abaye umukinnyi wa gatatu itangaje ko itandukanye nawe basheshe amasezerano nyuma ya Rukundo Abdul Rahman "PaPlay" na Ndikuriyo Patient nabo batangajwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|