Kuri uyu munsi humvikanye amakuru yavugaga ko umunyezamu Kwizera Olivier yaba yatorotse umwiherero w’ikipe ya Rayon Sports ubera mu Nzove, aho byavugwaga ko haba hari indi kipe yo mu Rwanda yifuza kumusinyisha.
Ibi bije na nyuma y’uko uyu munyezamu yari yaratinze gutangira umwiherero mu ikipe ya Rayon Sports, aha naho bikaba byaravugwaga ko yaba yaragiranye ibiganiro n’ikipe ya APR FC, gusa nyuma yaje kujya mu myitozo anayikinira umukino wa gicuti wabahuje na Bugesera.


Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yanditse ko impamvu uyu munyezamu yavuye mu mwiherero kubera ko yari agiye kwivuze imvune y’urutugu yagiriye mu myitozo.
Yanditse iti “Umunyezamu Olivier Kwizera yavuye mu mwiherero ajyanwe n’umuganga w’ikipe ya Rayon Sports kuri FERWAFA, aho yari agiye kuvuzwa imvune yagiriye mu myitozo kandi yari afite uruhushya rw’ikipe.”
Ikipe ya Rayon Sports yanatangaje ko uyu mukinnyi agifite amasezerano y’akazi n’ikipe ya Rayon Sports , gusa ntibatangaje igihe aya masezerano azarangirira, mu gihe amakuru atugeraho avuga ko aya masezerano azarangirana n’impera z’umwaka w’imikino.
Umunyezamu Olivier Kwizera yavuye mu mwiherero ajyanwe na umuganga w'ikipe ya @rayon_sports kuri @FERWAFA aho yaragiye kuvuzwa imvune yagiriye mu myitozo kandi yarafite uruhushya rw'ikipe .
Tuboneyeho no kubamenyesha ko agifite amasezerano y'akazi n'ikipe ya @rayon_sports pic.twitter.com/CMDamG3WaC— Rayon Sports Official (@rayon_sports) April 27, 2021
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze ku makuru meza mutugezaho yimbitse kandi turabakunda sammy! nkubaze umunyamakuru wittwa mustafa yagiye he?unsuhurize prudence ngo biko aye papa?