
Iyi kipe yatangaje aba bakinnyi ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo aho yavuze ko Umunya-Mali Drissa Kouyae w’imyaka 26 y’amavuko, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri izageza mu mpeshyi ya 2027 ari umukinnyi wayo.
Rayon Sports kandi yongereye amasezerano rutahizamu Biramahire Abeddy wari umaze amezi atanu ariwe utaha izamu ryayo ,nyuma yo kuyigeramo muri Mutarama 2025, aje gufata na Fall Ngagne ariko wahise avunika. Uyu musore nawe akaba yasinye imyaka ibiri izamugeza 2027 akinira Rayon Sports.
Uretse aba bakinnyi babiri, Rayon Sports yatangiye imyitozo tariki 1 Nyakanga 2025 yitegura umwaka w’imikino 2025-2026, yanasinyishije Abarundi Tambwe Gloire na Prince Musore Michel, Umunya-Tunisia Mohamed Chelly, myugariro Rushema Chris, Umunya-DRC Tony Kitoga inongerera amasezerano Serumogo Ally.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|