Rayon Sports yasinyishije Umunya-Tunisia

Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Mohamed Chelly ukomoka muri Tunisia wazanywe n’umutoza Afahmia Lotfi.

Mohamed Chelly yasinyiye Rayon Sports umwaka umwe ayikinira
Mohamed Chelly yasinyiye Rayon Sports umwaka umwe ayikinira

Ni amasezerano yasinyiwe ku biro bya Rayon Sports biri mu karere ka Kicukiro, aho iyi kipe yari ihagarariwe na Perezida wayo Twagirayezu Thaddée, yasinyishije Mohamed Chelly w’imyaka 24 y’amavuko umwaka umwe yambara ubururu n’umweru.

Mbere yo kwinjira mu muryango wa Rayon Sports, Mohamed Chelly yakiniye Sfax Railway Sport iwabo muri Tunisia hagati ya 2018 na 2021 mu gihe 2022 kugeza 2025 yakiniraga Océano Club de Kerkennah n’ubundi y’iwabo mu cyicirocyakabiri , akaba kandi yaranakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23.

Rayon Sports isinyije Mohamed Chelly ukina hagati mu kibuga asatira, nyuma kugura Umurundi Gloire Tambwe nawe ukina muri icyo gice, Prince Michel Musore ukina inyuma ibumoso, Tony Kitoga ukina hagati nawe asatira.

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Nisaw
Igurenabandi
Bazayifasha

Deric yanditse ku itariki ya: 3-07-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka