
Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, wari umaze iminsi itatu ageze mu Rwanda yatangajwe nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima yakoze kuri uyu wa Gatandatu akagitsinda kuko basanze ubuzima bwe bumeze neza.
Mu mashusho yashyizwe ku mbugankoranyambaga za Rayon Sports Musore Musore Prince Michel yagize ati " Nitwa Musore Prince, nari umukinnnyi wa Vital’O. Ubu ndi Gikundiro."
Musore Prince Michel wasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports, asanzwe ari umukinnnyi unakinira ikipe y’Igihugu y’u Burundi.

Musore Prince ari hamwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|