Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Armel Gislain wari umaze bivugwa ko yamaze kumvikana na Kiyovu Sports kuyisinyira andi masezerano, akaba yayikinira undi mwaka w’imikino.

Amakuru atugeraho avugwa ko ikipe ya Rayon Sports yasinyishije uyu mukinnyi amasezerano y’imyaka itatu, akaba yatanzweho Miyoni 7 Frws, aho bivugwa ko yahisemo kuva muri Kiyovu Sports nyuma y’aho iyi kipe itubahirije ibyo bari bumvikanye.

Armel Ghislain ni umwe muri ba rutahizamu Kiyovu yagenderagaho mu myaka ibiri ishize
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports n’ubwo hari amafoto yagiye hanze agaragaza uyu mukinnyi asinyira Rayon Sports, bwahakanye aya makuru y’uko uyu rutahizamu yaba yabasinyiye.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|