Rayon Sports yasinyishije Nizeyimana Mubarak wakiniraga Marine FC

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Nizeyimana Mubarak wakiniraga Marine FC.

Ibi Rayon Sports yabitangaje inyuze ku mbugankoranyambaga zayo aho yavuze ko yishimiye gutangaza isinya rye aho yasinye imyaka ibiri ayikiniraga kugeza mu mpeshyi ya 2028.

Kigali Today yamenye ko Rayon Sports izishyura miliyoni 8 Frw kuri uyu rutahizamu w’imyaka 23 y’amavuko.

Nizeyimana Mubarak yazamukiye mu ikipe y’Intare FA ya APR FC aho yavuye ajya mu ikipe ya Marine FC yakiniye mu mwaka w’imikino 2025-2026 aho yatsinze ibitego bitanu muri shampiyona.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka