Ibi Rayon Sports yabitangaje inyuze ku mbugankoranyambaga zayo aho yavuze ko yishimiye guha ikaze uyu Nisingizwe Christian w’imyaka 25 y’amavuko wayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira hagati mu kibuga yugarira cyangwa akanahakina asatira.
Nisingizwe yiyongereye kuri myugariro Nshuti Didier wavuye mu ikipe ya Gorilla FC ndetse na Ndayishimiye Didier ushobora gukina inyuma ku ruhande rw’iburyo ndetse no hagati wavuye muri AS Kigali bose batangajwe ku wa Gatanu w’iki cyumweru.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|