Uyu mukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, yamaze kumvikana na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu, aho agomba kuzayikinira mu myaka ibiri iri imbere.

Radu wakiniraga AS Kigali
Eric Iradukunda usibye gukinira AS Kigali, ni umwe mu bakinnyi basanzwe bahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, aho no muri CECAFA y’ibihugu yaberaga muri Kenya umwaka ushize yari mu bakinnyi babanzaga mu kibuga.

Iradukunda Eric Radu asanzwe ari n’umukinnyi w’Amavubi
Mu mukino ubanza wa Shampiona wahuje AS Kigali na Rayon Sports umwaka w’imikino ushize, uyu myugariro niwe watsinze Rayon Sports igitego cyo kwishyura, ubwo yateraga umupira muremure Bakame yajya kuwufata ukamucika
National Football League
Ohereza igitekerezo
|