Rayon Sports yashyize hanze umwambaro izakoresha yakira imikino 2025-2026 (Amafoto)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yamuritse umwambaro izajya ikoresha yakiriye imikino mu mwaka w’imikino 2025-2026.

Iyi myambaro irimo amabara y’ubururu n’umweru iyi kipe isanzwe yambara, yamuritswe hifashishijwe abakinnyi barimo Bigirimana Abedi na Mohamed Chelly iyi kipe iheruka kugura mu gihe kandi hanifashishijwe abakobwa batandukanye bifotoje bayambaye.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu, saa tatu z’ijiro Rayon Sports izamurika umwambaro wo hanze, ku Cyumweru izo saha imurike umwambaro wa gatatu mu gihe bateganyijwe ko iyi myambaro izagera ku isoko ku wa Mbere tariki 11 Kanama 2025.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka