Mu gihe habura imikino itatu ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere irangire, impungenge ni zose ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ndetse no ku makipe arwana no kudasubira mu cyiciro cya kabiri.

Kuri iyi nshuro nyuma y’aho ikipe ya Vision yari iherutse kwandika inenga imisifurire ku mukino wayihuje na Marine, ubu ikipe ya Rayon Sports nayo yamaze kwandika isaba FERWAFA kwitondera gushyiraho abasifuzi bazayobora umukino wayo na Bugesera.
Bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumennya ko uyu mukino uzayoborwa na Ngaboyisonga Patrick, umusifuzi watanzweho ibirego na Vision FC ndetse na Mukura VS, bagaragaza ko yagiye abasifurira nabi imikino yabo muri iyi shampiyona.
Ibaruwa irambuye ya Rayon Sports
BWANA MUNYAMABANGA MUKURU
FERWAFA
KIGALI-RWANDA
IMPAMVU: GUSABA KWITWARARIKA NO KWITONDA MU KUGENA ABASIFUZI B’UMUKINO BUGESERA FC VS RAYON SPORTS FC
Bwana Munyamabanga Mukuru,
Tubandikiye tugira ngo tubagezeho icyifuzo cyacu nk’ubuyobozi bwa Association Rayon Sports, kijyanye no gusaba kwitwararika no kwigengesera mu kugena abasifuzi bazayobora umukino uhuza Bugesera FC na Rayon Sports FC, uteganyijwe kuwa 17/05/2025.
Uwo mukino ubarizwa mu cyiciro cya nyuma cya shampiyona (split final), aho hasigaye imikino itatu gusa, igomba kugena ikipe izegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka wa 2024-2025 hanamenyekana izizamanuka. Buri mukino muri iki cyiciro urakomeye, kandi ushobora kugira uruhare runini mw isozwa rya shampiona. Ni muri urwo rwego dusaba ko mu kugena abasifuzi bazayobora iyo mikino, hajyamo ubushishozi buhagije.
Turifuza ko hashyirwaho abasifuzi mpuzamahanga (FIFA referees) bafite uburambe n’ubushobozi buhagije mu kuyobora imikino ikomeye, kandi bubahwa n’impande zombi.
Twifashishije ingero zabayeho mu minsi yashize mu rwego rwo kubaka ubushishozi ku bifuzo byacu:
Ku wa 08 Ugushyingo 2024, ikipe ya Vision FC yabagejejeho akarengane yahuye nako mu mukino wasifuwe na ERIC DUSHIMIMANA, ERIC MUGABO na MUNYANGOGA Apollinaire, aho hagaragajwe imisifurire idahwitse, byatumye isaba ko umusifuzi Eric DUSHIMIMANA atongera kuyisifurira. Icyo kibazo kugeza ubu nta gikozweho.
Ku wa 12 Gicurasi 2025, Vision FC yongeye gutanga ikirego kijyanye n’akarengane yahuye nako mu mukino wayihuje na Marine FC kuri Stade ya Rubavu, wasifuwe na NGABOYISONGA Patrick, MANIRAGABA Valery na RUHUMURIZA Justin, aho hagaragajwe imyitwarire idahwitse n’amakosa atandukanye ku rwego rw’imisifurire.
Bwana Munyamabanga Mukuru, dushingiye ku mahame y’imicungire myiza y’amarushanwa no kurinda icyubahiro cya shampiyona yacu, turasaba ko FERWAFA ireba ku buryo andi mashyirahamwe nka CAF, ndetse n’amashyirahamwe yo ku yindi migabane yitwara mu mikino ikomeye, aho bashyiraho abasifuzi b’inararibonye bitewe n’uburemere bw’umukino. Ibi bituma abakinnyi, abafana, n’amakipe bagira icyizere ku bipimo by’ubutabera n’imicungire y’imikino.
Turabashimiye ku bushishozi, ubufatanye, n’ubwitange mukomeje kugaragaza mu guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Kumugereka Murasanga inyandiko zibyo twavuze haruguru Mugihe tugitegereje igisubiza cyanyu cyiza, tubaye tubashimiye, Bwana Munyamabanga Mukuru

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|