Kuri uyu wa Gatatu hari hakomeje imikino yo guhatanira igikombe cy’Amahoro, aho ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Intare FC zisanzwe zibarizwa mu cyiciro cya kabiri.
Ntabwo Rayon Sports yigeze itinda kwinjira mu mukino kuko ku munota wa cyenda gusa yari ifungye amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Drissa Dagnogo n’umutwe kuri koruneri yari itewe na Sekamana Maxime.
Ku munota wa 15 gusa, rayon Sports yaje gutsinda ikindi gitego cyatsinzwe na Ernest Sugira, ni nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu wagiye gutera umupira n’umutwe awutera nabi, Sugira atera mu izamu barawugarura, arongera ahita asongamo.
Ku munota wa 32, Sekamana Maxime wanitwaye neza muri uyu mukino yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu, igice cya mbere kirangira ari ibitego 3-0.
Mu gice cya kabiri cy’umukino Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya kane, cyatsinzwe na Mugisha Gilbert wari winjiye mu kibuga asimbuye, ku mupira mwiza yari aherejwe na Nshimiyimana Amran.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Rayon Sports: Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu, Kayumba Soter, Oumar Sidibe, Mugheni Fabrice, Drissa Dagnogo, Sekamana Maxime, Nshimiyimana Amran, Sugira Ernest
Intare FC: Ishimwe Pierre, Uwimana Emmanuel, Nkundimana Aviti, Hirwa Jean de Dieu, Byiringiro Gilbert, Kambanda Iradukunda Serge, Isingizwe Christian, Ishimwe Jean Irene, Niyitanga Emmanuel, Nkusi Didier, Mukesha Eric
Uko imikino yose yagenze
Ku wa Kabiri Tariki 04/02/2020
Mukura VS&L 2 - 1 Bugesera FC
AS Muhanga 5 - 0 Interforce FC
APR FC 1 - 0 Etoile de l’Est
Gorilla FC 3 - 1 Marines FC
Espoir FC 0 - 1 Sunrise FC
Musanze FC 1 - 0 Police FC
Ku wa Gatatu Tariki 05/02/2020
Rayon Sports FC 4 - 0 Intare FC)
SC Kiyovu 0 - 0 AS Kigali
Rutsiro FC 2 - 0 Pepiniere FC
Impeesa FC 1 - 0 Etincelles FC
ASPOR LTD 2 - 1 Vision FC
Rwamagana FC 2 - 2 Gicumbi FC
Amwe mu mafoto yaranze umukino wa Rayon Sports n’Intare FC

































Amafoto: NYIRISHEMA Fiston
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Congs basore bacu,tubari inyuma
Congs to Rayon Sports.
Congs to Rayon Sports.