Rayon Sports yanyagiye Nyanza Fc mu mukino wa gicuti (AMAFOTO)

Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe ya Rayon Sports na Nyanza FC, urangiye ikipe ya Rayon Sports inyagiye Nyanza FC ibitego 4-0

Ikipe ya Rayon Sporta yakinnye umukino wa gicuti wayihuje na Nyanza FC, umukino wari mu rwego rwo gufasha amakipe yombi gutegura imikino yo kwishyura.

Rayon Sports yari yabanjemo abakinnyi biganjemo ikipe ya kabiri, yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Souleymane Sanogo cyatsinzwe mu gice cya mbere.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakuyemo abakinnyi 9 muri 11 bari babanjemo, yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Muhire Kevin ku mupira yari ahawe na Manace Mutatu.

Rayon Sports yatsinze kandi igitego cya gatatu cyatsinzwe na Nishimwe Blaise, icya kane gitsindwa na Nizigiyimana Kharim Mackenzie.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka